IMYANZURO YA KONGERE IDASANZWE Y’UMURYANGO IBUKA

Nyuma y’icyemezo cy’inama ya Leta yo kuwa 27 Nyakanga 2005 cyo gufungura by’agateganyo abakurikiranyweho icyaha cya jenoside, hakurikijwe itangazo ryo kuwa 1 Mutarama 2003 ryo muri Perezidansi ya Repubulika ;

Icyemezo kikaba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa, abazarekurwa bamaze gushyirwa mu ngando ;

Inama Nkuru y’umuryango IBUKA yateranye none kuwa 5 Kanama 2005 kugirango abagize Inama bungurane ibitekerezo kuri iryo fungurwa : uburyo rikorwa, ibibazo birimo, ingaruka rishobora kugira ku butabera muri rusange, no ku bacitse ku icumu by’umwihariko.

Nyuma yo guhana amakuru no kungurana ibitekerezo, abagize Inama baratangaza ibi bikurikira :

1. Umuryango IBUKA wemera ko, kugirango ubutabera bushoboke, no kubera ubwinshi bw’abagize uruhare muri Jenoside , muri bo abicuza bemera icyaha, bagatanga ikizere cyo kutazagisubira , bagabanyirizwa ibihano mu gihe baba bafasha ubutabera batanga amakuru y’ibyo bazi byose ;

2. Nubwo bemera ko iryo gabanya ry’ibihano hari aho rishoboka, abari muri Kongere baragaya uburyo gahunda yo kurekura bamwe mu bahekuye u Rwanda ikorwa mu bwiru, abakorewe icyaha bakaba bimwa uburenganzira bwabo bwo kumenya abategurwa kurekurwa n’ishingiro ry’ibigenderwaho kuri buri wese ;

3. Aho amalisiti yashoboye kuboneka abari muri Kongere bahangayikishijwe no gusanga inzego zinyuranye z’abakoze ibyaha bya jenoside bibashyira mu rwego rwa mbere barekurwa:

- Abashyizwe ku rutonde n’Inkiko-Gacaca mu gihe cy’ikusanyamakuru nka ba nyirabayazana,

- abacuze umugambi n’abawushishikarije abandi

- ba ruharwa

- abasambanyije ku gahato abari n’abategarugori, ….

higanjemo kandi:

- abireze igice babeshya,

- abashinjuwe n’aba jenosideri bagenzi babo,

- ababeshye dosiye z’uburwayi n’iz’imyaka y’amavuko, …...

4. Iyo mikorere idahwitse ifite ingaruka ikomeye yo guca intege gahunda y’Inkiko-Gacaca, kuko abatangabuhamya bose, by’umwihariko abacitse ku icumu batakibona impamvu yo gutanga amakuru muri Gacaca, kuko iri rekurwa rititaye ku makuru yagaragaye muri Gacaca ;

5. Abari mu nama barasaba ko :

- amalisiti y’abagomba kurekurwa yatangarizwa abanyarwanda bose by’umwihariko abacitse ku icumu, bityo bakagira uruhare mu butabera bubareba babuha amakuru yose bafite ;

- mbere yo kugira abarekurwa banyuzwa ku mirenge bakoreyemo ibyaha, abaturage bose bagatanga umusanzu wabo w’amakuru kubyo bazi ;
- amakuru ya Gacaca zo muri gereza atahabwa agaciro mu gihe cyose anyuranye n’amakuru y’inkiko –gacaca zashyizweho n’itegeko ;

6. Abari mu nama barasaba ubuyobozi bukuru bw’umuryango IBUKA kugeza ku buyobozi bukuru bw’igihugu ibimenyetso byose byerekana ibidahwitse muri iki gikorwa ;

7. Abari mu nama barasaba ko umutekano w’abacitse ku icumu warushaho kwitabwaho cyane cyane ko muri iki gihe bigaragara ko bamwe mu barekuwe batangiye kubashinyagurira;

8. Abitabiriye Kongere bongeye gusaba ko inyangamugayo zose z’Inkiko-Gacaca n’abayobozi bo mu butegetsi bwite bwa Leta bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside basezererwa kuri iyo mirimo bagakurikiranywa mu buryo bukurikije amategeko.

9. Abari mu nama bamaganye bikomeye ibikorwa bipfobya jenoside ngo byitwa ibyo kunga abanyarwanda, bihuza abicanyi n’abo bahekuye, ndetse basabye abacitse ku icumu aho bari hose kwamagana izo gahunda, kutazitabira no kudashukwa n’ibintu bahabwa n’abazikora ;

10. Abitabiriye Kongere y’umuryango Ibuka bakomeje guhangayikishwa n’imihindukire y’imikorere y’Ikigega FARG ituma abacitse ku icuma bahera mu kangaratete n’ubwihebe kuko ibyo bagenerwaga n’ikigega bitakibageraho, aha basabye ko bitabangamiye gahunda ya Leta, iyo mivugururire yakongera ikiganwa ubushishozi ;

Bikorewe i Kigali, kuwa 05 Kanama 2005

NGARAMBE François Xavier

Perezida wa IBUKA

» Retour au site «