IBUKA Mémoire & Justice


IMYANZURO YAFATIWE MURI KONGERE YA MUNANI Y'UMURYANGO IBUKA YABEREYE KU KABUSUNZU KU MATARIKI YA 24 NA 25 WERURWE 2005

Kongere ya munani y'Umuryango IBUKA yateraniye ku Kabusunzu ku matariki ya 24 na 25 Werurwe umwaka w'2005 yiga ku ngingo zikurikira :

Raporo z'ibyagezweho n'amashami ya IBUKA hirya no hino mu ntara mu mwaka ushize n'ibiteganywa mu mwaka utaha ;
Raporo z'ibyagezweho n'imiryango ihuriye muri IBUKA mu mwaka ushize n'ibiteganywa mu mwaka utaha ;
Raporo y'ibyagezweho n'ubuyobozi bw'umuryango IBUKA mu mwaka ushize n'ibiteganywa mu mwaka utaha ;
Raporo y'inama y'ubugenzuzi bw'umuryango IBUKA ;
Imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya cumi na rimwe jenoside yabaye mu Rwanda ;
Imaze kwiga kuri izo ngingo imwe ku yindi, kuzijyaho impaka no kuzunguranaho ibitekerezo, Kongere ya munani y'umuryango IBUKA yafashe imyanzuro ikurikira :

I. Ku bijyanye n'ubutabera

1. Nyuma yo kwibukiranya ibikorwa by'urugomo, ikubitwa, itotezwa n'iyicwa rubozo bikorerwa abacitse ku icumu n'abatangabuhamya bashinja muri rusange, abagize kongere ya munani ya IBUKA biyemeje gutabariza igihe ahagaragaye cyangwa hashobora kuba ibikorwa by'ubugizi bwa nabi;

2. Abari muri Kongere barasaba urwego rw'igihugu rushinzwe Inkiko-Gacaca n'izindi nzego zibishinzwe gukora iperereza risesuye ku bayobozi ( abakuru n'ab'inzego z'ibanze), inyangamugayo n'abahuzabikorwa b'inkiko-Gacaca mu ntara, mu turere no mu mirenge kugirango abakekwaho cyangwa abakurikiranyweho icyaha cya jenoside, ababangamira ibikorwa by'inkiko-Gacaca, babe bahagaritswe ku mirimo kandi bakurikiranywe nk'uko amategeko abiteganya ;

3. Abari muri Kongere ya VIII barasaba inzego zibishinzwe gukomeza gukurikiranira hafi abafunguwe n'itangazo rya Perezidansi ya Repubulika ari ba ruharwa, batarireze, barireze babeshya, bapfobya jenoside, bakina ku mubyimba abo biciye cyangwa bagateza umutekano muke, kugirango bakorerwe amaraporo bafungwe bushyashya ; aha bibanze by'umwihariko mu bagaragazwa na gacaca n'abasambanyije abari n'abategarugori ku gahato. Hasabwe kandi ko kuri abo bantu barekuwe nyuma y'itangazo ryavuzwe haruguru, hakubahirizwa amabwiriza yerekeranye n'iri tangazo cyane cyane kwitaba inzego z'ubuyobozi mu gihe cyateganyijwe ;

4. Bamaze kubyunguranaho ibitekerezo, abari muri Kongere ya VIII ya IBUKA bahangayikishijwe cyane n'ibikorwa bicuza abarokotse jenoside ibyo bari barishyuwe mu bwumvikane n'abari barabisahuye bihagarariwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, bakaba basaba ubuyobozi bukuru bwa Leta n'ubw'inkiko muri rusange kubikurikiranira hafi no kureba uburyo ibiteganywa n'itegeko-ngenga rishyiraho inkiko-Gacaca byubahirizwa ;

5. Bamaze kugaragararizwa impungenge zerekeye igurishwa n'inyerezwa ry'imitungo y'abakoze jenoside, abari muri Kongere ya VIII y'umuryango IBUKA basabye inzego zose zirebwa n'icyo kibazo ariko cyane cyane iz'ubushinjacyaha, gukora ibishoboka byose hakamenyekana aho iyo mitungo iherereye kandi ikajya ifatirwa amadosiye acyuzuzwa ;

6. Abari muri Kongere ya VIII ya IBUKA bagaye bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze na bamwe mu bapolisi bagaragaraho akagambane mu kwanga kugaragaza ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa abacitse ku icumu n'abatangabuhamya bashinja abakekwaho icyaha cya jenoside ;

7. Bamaganye ibikorwa byo guca intege abatangabuhamya mu nkiko- Gacaca bigaragara mu gutanga ruswa no gufunga abagerageza kugaragaza ukuri mu nkiko-Gacaca banasaba ko urwego rw'igihugu rw'inkiko-Gacaca rwabifatira ingamba vuba.

8. Bifuje ko Komisiyo yo kurwanya jenoside ishyirwaho mu maguru mashya kandi igahabwa imbaraga zihamye.

9. Abari muri Kongere ya VIII ya IBUKA barasaba ko ibivugwa mu itegeko-ngenga rishyiraho inkiko-Gacaca « Ibigenerwa abacitse ku icumu » byashyirirwaho itegeko ribigena byihutirwa.

II. Ku bijyanye no kwibuka

Bamaze gusuzumira hamwe uburyo hirya no hino mu gihugu hakiri imibiri y'abaguye muri jenoside itarashyingurwa, igaragara mu bisimu, mu byuzi n'ahandi hantu hagoranye kuyihavana cyangwa itaraboneka kuko abazi aho yajugunywe bahahisha ;
Bamaze kumva uburyo inzibutso za jenoside n'amarimbi bifashwe nabi cyane hirya no hino,

1. Abari muri Kongere ya VIII y'umuryango IBUKA biyemeje kurushaho gukangurira abaturage, ubuyobozi bw'ibanze n'ubuyobozi bukuru gushyira ingufu mu gikorwa cyo guha icyubahiro abazize jenoside, umuhango wo gushyingura ugakorwa aho bigaragaye ko imyiteguro yose yarangiye ; - barasaba ko amategeko yakubahirizwa, abapfobya n'abahakana jenoside bagahanwa by'intangarugero, abayobozi bagaragaye muri ibyo bikorwa bagahagarikwa ;

2. Bifuje kandi ko bamwe mu bayobozi b'amadini babuza abantu kwibuka, gutanga ubuhamya bushinja abakekwaho icyaha cya jenoside no kwitabira inkiko-Gacaca bakurikiranwa, abahamwe n'icyaha bagahanwa mu buryo bw'intangarugero ;

3. Abari muri Kongere bamaganye cyane ibikorwa bipfobya jenoside bihuza ku buryo budashishoje abacitse ku icumu n'ababahekuye, nk'uko byagaragaye mu ntara ya Gitarama, Kibungo n'Umutara n'ahandi, aho usanga ibyo bikorwa bikina ku mubyimba abacitse ku icumu.

III. Ku bijyanye n'imibereho

1. Bamaze kugaragarizwa ibijyanye n'ivugururwa ry'inzego za FARG, abari muri Kongere barasaba ko iryo vugururwa ryakongera rigatekerezwaho, inyungu z'abacitse ku icumu batishoboye zikitabwaho mu buryo buhamye;

2. Abari muri Kongere ya VIII y'umuryango IBUKA barasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose kugirango abacitse ku icumu badafite aho baba babonerwe amacumbi ;

3. Abitabiriye Kongere y'umuryango IBUKA barasaba inzego zibishinzwe gushakira imiti abandujwe Sida muri jenoside kuko kurebera bapfa ari ukurebera inozwa ry'umugambi wa jenoside ;

4. Abari muri Kongere basabye gushyigikirwa mu buryo bwo gushakirwa inkunga ku mishinga iciriritse no gushakirwa ikigega kibishingira muri iyo mishinga.

IV. Ku bijyanye no kubaka umuryango
Bamaze kureba aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya cumi n'imwe igeze, ibikorwa by'inkiko-Gacaca bimaze gutangizwa mu gihugu cyose, abagize Kongere ya VIII ya IBUKA basabye Ubuyobozi bwa IBUKA ku rwego rw'igihugu gukomeza imirimo kugeza igihe Kongere idasanzwe ya IBUKA izaterana igashyiraho inzego nshya .

Bikorewe i Kigali, kuwa 25 Werurwe 2005


NGARAMBE François Xavier


Perezida wa IBUKA

                          
Ce site est optimisé pour une résolution 800x600(32 bits).
Copyright © 2003 IBUKA Mémoire&Justice                                                      Home | Plan du site | Contactez-nous | Webmaster |